Stress n'Ibiyitera :

Umunaniro ukabije bakunze kwita stress ni igihe umuntu afite ibintu atakibasha kugenzura muriwe bitewe n'ibirenze ubushobozi bwe busanzwe kuko bikomeye, birambiranye cyangwa bitunguranye kandi bibangamiye umubiri we bityo ubwonko bwe ntibubashe kubyakira, kubibana no kubiha umurongo.

Stress abantu benshi bahura nayo mu buzima bwa buri munsi. Uburemere bw'ibibazo bya buri muntu nibwo butandukanya urwego rwa stress yagira.

Bamwe usanga bagira ubushobozi bwo kwihanganira ibibazo mugihe abandi bibagora bityo rero stress igenda itandukana bitewe n'umuntu.

Hari ibintu bitandukanye mu buzima bigragara nk'intandaro ya stress ni byiza ko wabimenya kugirango ubashe kubigenzura igihe ubigezemo bityo ubashe kugabanya stress.

Umuryango n'inshuti :

Imibereho y'umuryango wawe ,imibanire n'inshuti zawe bishobora kukubera umutwaro ukomeye mu gihe bitameze neza kandi wifuza ko byaba byiza bityo bikagutera guhangayika cyane bikaba byakuviramo stress.

Guhinduka kw'ubuzima :

Igihe uburyo warubayeho buhindutse: ukoze ubukwe,igihe usamye (inda yenda utarabiteguye), gutandukana n'uwo mwashakanye ndetse no gupfusha ibi ni byo bibazo by'ubuzima bigira uruhare runini mu gukururira abntu stress.

Iyo ubuzima warubayemo bwari bwiza bigahinduka bigutera guhungabana kuko uba wakiriye inshingano nshya kandi zigoye kurusha izo wahoranye.

Gusa ibi biroroha kubigenzura iyo ugize imbaraga zo kwiyakira kandi ukaba waranaabiteganyirije.

Amafaranga cyangwa ubukungu :

Ibibazo by ubukungu usanga aribyo byibasira abantu benshi. Iyo umuntu yinjiza amafaranga adahagije ibyo akenera mu buzima bwa buri munsi usanga ahora ashakisha uko yakongera ibyo yinjiza bigatuma adafata umwanya wo kuruhuka.

Hari abava mu kazi kamwe bajya mu kandi ngo bakunde binjize cyane. Ibi rero bigira ibi rero biba intandaro ikomeye ya stress.

Akazi

Iyo umukozi atabona ibyo akeneye aho akorera, kugira umukoresha utamwumva ntamuhe akanya ko kuvuga (amuhoza ku nkekeke),gukora ibitari mu bushobozi bwe atinya kuba yakirukanwa byamuviramo stress ikomeye.

Mu rwego rwo kwirinda ibi rero abakoresha musabwe kwita ku bakozi banyu mubamenyera ibyo bakeneye kugira ngo bakore neza, abakozi namwe nti mugatinye kubaza cyangwa gusaba ibyo mugenerwa.

Ibibazo by'ubuzima :

Ibibazo nk'ububabare budashira n'indwara zikomeye byakubereye akarande ugeraho bikakuberank'umutwaro uremereye cyane ukagira ukwiheba bigatuma ugira na stress kandi na none stress ubwayo ishobora kongerera imbaraga.